Intego ya HUZA SOLUTIONS si ukugendera ku dushya twahanzwe ahubwo ni uguhanga udushya. Turi sosiyete ikora porogaramu za mudasobwa, imvugo yacu ikaba ariyo ngiro, tuvugurura tukanatanga ibisubizo birambye kuri porogaramu za mudasobwa zihuta kandi zigendana n’izindi koranabuhanga. SOFTWARE SOLUTIONS yatejwe imbere n’ibyo abakiriya bacyeneye, birimo kwagura urubuga rwa interineti rwihuta, rukora neza, ikoranabuhanga aho warikenera uri hose hamwe n’ibindi. Muri HUZA SOLUTIONS nti tugukorera gusa porogaramu ya mudasobwa wifuza gusa ahubwo turakwegera tukagutega amatwi mu gihe porogaramu ya mudasobwa ikeneye guhindurwa no kungererwa ubushobozi.
Birumvikana ko atari buri porogaramu ya mudasobwa yakubera nziza ariko dushobora kugendera ku byo wifuza tukagukorera ikunogeye, duhari kugira ngo tugukorere porogaramu ya mudasobwa ijyanye n’ibyo wifuza kandi ubasha gukoresha nk’uko ubyifuza mu buryo burambye.
Duhereye kubuhanga n’ubunyamwuga bwacu, dukora urubuga rwa interineti rwihuta, tukarwagura, tukareba uko rukora ndetse tukanarufungura rugakora mu buryo bwihuse. Dukorera mu ikipe nto tugatanga ibisubizo birambye ku batugana. Biroroshye cyane, dutega amatwi mbere y’uko dukora kandi dupima mbere y’uko dushyira mu bikorwa. Turagerageza, tukanabishyira mu bikorwa kugira ngo tubihuze n’icyifuzo cy’umuntu ku giti cye tubigirira abatugana.